Umuskuti ku myaka 12 yifashishije ubumenyi bw’abaskuti atabara abakunzi n’imbwa yabo bari bayobye

Umuhungu w’imyaka 12 w’umuskuti  ntiyakerensheje ikivugo cy’umuryango w’Abaskuti kigira kiti “Ba Maso” akoresha ubumenyi bwe yigiye mu baskuti mu kurokora abakunzi bari bayobye ndetse n’imbwa yabo yari yakomerekeye mu nzira.

Nk’uko inkuru yanditswe na CNN Ibigaragaza, David King “warokoye abo bakunzi n’imbwa yabo” yari akubutse mu rugendo rw’ibilometero 24 hafi y’iwabo muri Kayiluwa ho muri Hawayi ari hamwe na nyina Christine, ubwo yageragezaga gukorera ishimwe rya Kanyarugendo, nibwo yahuye n’abakunzi bari bayobye bagerageza gufasha imbwa yabo yitwa Smokey, muri Kanama 2021.

David yagize ati: “Twahuye nabo ubwo twari dusigaje nka kilomtero eshanu ngo turangize urugendo. Byasaga nk’aho nta kibazo, ariko imbwa yari iryamye hasi, tubabajije niba bakeneye ubufasha, baremera.”

Abo bakunzi amazi yari yabashiranye, terefone zabazimiyeho, ukongeraho ko imbwa yabo Smokey yari yakomeretse ku ijanja idashobora kugenda. David yavuze ko abo bakunzi bagerageje guheka iyo mbwa y’impwerume bikanga kuko yapimaga ibiro bisaga 45.

Christine avuga ko abo bakunzi bari bari mu kaga kuko bwari bubiriyeho bari mu nzira, babahaye rero ku mazi ndetse banafatanya gushaka uburyo bava ahongaho.

Nibwo David yakubise agatima ku bumenyi bw’ubuskuti kugira ngo  byihute, nuko akora ingombyi bahekaho iyo mbwa. Ubwo bumenyi yabukuye kuri mukuru we ubwo yabonaga ishimwe rya Gatabazi (ishimwe ry’ubutabazi bw’ibanze rikorerwa mu baskuti).

Ati:”Twarebye ishami rinini ry’igiti ryari ryaraguye, turicamo kabiri, dushyiraho ishati”. “Byabanje kugorana kuko iyo mbwa yitwa Smokey itashakaga kujya ku ngobyi twayikoreye.”

David ati :“Gufasha umuntu nkoresheje ubumenyi nize mu buskuti, byaranshimishije kuko byagaragaje ko atari ibintu numvaga ngo bice mu gutwi kumwe bisohokere mu kundi”. Yavuze ko bakoreye hamwe mu itsinda (nk’uko bisanzwe mu baskuti) igihe bari batwaye ingobyi yariho imbwa, bakabasha gukora urugendo rurerure bakanagera aho bafatiye imodoka. Abo bombi bakomeje gukurikirana amakuru y’abo bakunzi harimo na ya Smokey, yamaze gukira neza.
Christine ariko avuga ko byari kuba bikomeye cyane iyo batahanyura, byari kuba ngombwa kuba bahamagara ubutabazi, ibintu bikunze kubaho cyane mu nzira zo muri Hawaii. Christine yongeyeho ati:” Ingendo zacu  ntawamenya, uba uri gukora urugendo rusanzwe, wajya kubona ukibona wageze mu misozi.

David avuga ko mbere yo kujya ku rugendo ugomba kuba witeguye. Yizera ko umuntu wese agomba kwitwaza icyo Abaskuti bita inshuti (intwaro) icumi z’ingenzi: icyuma, agasanduku k’ubutabazi bw’ibanze, imyenda (y’inyongera), Umwambaro wo mu mvura, itoroshi, ibiryo, amazi, ibyo gucana umuriro, amavuta y’izuba, ikarita y’ako gace (byaba byiza hari n’indangamerekezo}”. David yongeyeho ko “Ari byiza buri gihe gukurikiza amabwiriza n’ibindi wigira mu ishuri”

Hawayi (Hawai) ni Leta yo mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA). Iherereye mu Nyanja ya Pasifike nko mu birometero 3,218 uvuye kubutaka, niyo leta yo muri Amerika y’amajyaruguru igizwe n’itsinda ry’uturwa dusaga 8 (ibikunze kwitwa “archipelago” mu rurimi rw’icyongereza), ni nayo leta kandi yahoze ari igihugu cyigenga hamwe na za Texas, California na Vermont.

Muri Leta 50 zigize Leta zunze ubumwe z’Amerika, Hawayi ni leta ya 8 muzifite ubutaka buto, ikaba iya 11 muzituwe n’abaturage bacye, mu baturage miliyoni 1.4 batuye leta yose, bibiri bya gatatu bose batuye akarwa ka O’ahu. Indirimbo yubahiriza leta yabo yitwa; “Abana Nyabo ba Hawayi” (Hawai’I’s Own True Sons). Abayituye benshi basangiye imyizerere ya Budizime (Budghist) ariko ikagirwa n’uruvange rw’imico.

Inkuru yatunganyijwe mu Kinyarwanda na MANZI Roger, Ingenzi muri Clan Saint George/UR Huye Campus.
Ushaka gusoma inkuru y’umwimerere wakanda HANO

Copyright © 2024 RSA | All rights reserved.