Iyi si ni iyacu, twiyemeje kuyirengera na twe twirengera​

Ni kenshi kandi henshi tumaze igihe twumva bavuga ko isi yugarijwe n’imihindagurikire y’ikirere, kandi byinshi niba atari byose biyangiza bikorwa n’ibikorwa bya Muntu. Uyu mugabane ni wo wonyine dufite wo guturaho ndetse tukazawuraga abana n’abuzukuri bacu mu bisekuru bizaza. Ese birakwiye ko wangirika turebera, abana bacu bakazaba mu isi y’ikidaturwa. Abaskuti bo mu Rwanda biyemeje kurengera umugabane, bakawurinda ingaruka zituruka ku ma plastic maze  bakawugira mwiza kurusha uko bawusanze.

Ku bufatanye na Programme y’Umuryango w’Abibumbye (UNEP) n’Umuryango w’Abaskuti ku isi, Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda uri gushyira mu bikorwa umushinga wo kurengera ibidukikije, binyuze mu kurwanya ibintu byose bikoze muri Plastic. Ni gahunda yitwa Plastic Tide Tuner Challenge. Muri uwo mushinga, abaskuti cyangwa urubyiruko rugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa mu kurwanya amashashi ndetse n’ibindi bintu bikoze muri Plastic ahabwa Ishimwe (Badge) ya Plastic Tide Turner.

Muri izi mpera z’icyumweru kuya 07 – 09 Mutarama 2022, Abayobozi bahagarariye Uturere twose 30 tugize u Rwanda bahuriye muri CFS (Centre de Formation Scoute) ya Huye mu Karere ka Huye, kugira ngo baganire ku ishyirwa mu bikorwa y’iyo Gahunda mu Turere baturutsemo. Baboneyeho kandi kuganira ku Cyerekezo cy’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda (Strategic Plan 2019-2024) bareba aho kigeze gishyirwa mu bikorwa ndetse banafata ingamba ryo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo, babihuza n’Intego z’Iterambere rirambye (SDGs) ndetse na Gahunda y’u Rwanda y’Iterambere (NST1).

Mu ijambo ry’ikaze Komiseri Mukuru wa Rwanda Scouts Association, Bwana Uzabumugabo Virgile yibukije abitabiriye ibiganiro ko nta wundi mugabane dufite nk’icumbi, kandi ko ibintu bikomeje nk’uko bimeze uyu munsi, mu myaka mike iri imbere isi yaba ikidaturwa. Tukazaraga abana bacu umumumbe utagira umwuka, bityo bikaba nko kubasiga mu menyo y’urupfu. Yabashishikarije ko nyuma y’ibi biganiro bafite inshingano yo gusubira mu Turere twabo, bakageza gahunda mu Mitwe n’Amatorero y’Abaskuti, kugira ngo buri mwana, buri Murezi w’abaskuti agire uruhare mu Kurengera Isi yacu.

Asura abitabiriye ibiganiro mu izina ry’Akarere ka Huye, ushinzwe urubyiruko mu Karere yahaye ikaze Abayobozi b’abaskuti, abashimira ubwitange n’ibikorwa Abaksuti bakora muri Huye ndetse no mu gihugu hose mu guteza imbere urubyiruko. Yanabahaye ubutumwa bw’Umuyobozi w’Akarere bubizeza ubufatanye mu bikorwa byose bigamije guteza imbere urubyiruko ndetse no kugira isi nziza kurusha uko bayisanze. Yababagejejeho icyifuzo cy’Ubuyobozi bw’akarere ka Huye ko kubona ikigo cya CFS Huye -kivugururwa kigashyirwa ku rwego rwisumbuyeho, aho kizagira akamaro kurushaho byaba ku baskuti ndetse n’urubyiruko rw’igihugu muri rusange.

Ibi biganiro byabaye mu buryo bw’ingando byitabiriwe n’abayobozi b’abaskuti harimo 30 bahagarariye uturere, 4 bari mu Nama y’Ubutegetsi ku rwego rw’Igihugu ndetse n’abari mu itsinda ry’abahugura, harimo n’abari kwimenyereza kuba abahugura bageze ku  10. Abayitabiriye bakaba batashye biyemeje gukomeza ibikorwa birengera ibidukikije cyane cyane barwanya amashashi ndetse n’ibindi byose bikomoka kuri plastic zangiza

Copyright © 2024 RSA | All rights reserved.